Print

Zambia: Uwari Perezida Edgar Lungu yemeye ko yatsinzwe amatora batangira gusahura ibyamwitiriwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2021 Yasuwe: 1704

Perezida ucyuye igihe wa Zambia Edgar Lungu yameye ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Kuri televiziyo y’igihugu, yatangaje ati: "Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye Hakainde Hichilema kuba yatorewe kuba perezida wa karindwi wa Zambia."

Bwana Lungu mbere yari yavuze ko ashobora kuregera mu rukiko ibyavuye mu matora aho yavugaga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayakozemo uburiganya.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimiye Perezida Lungu ku gikorwa babonye nko gutsimbataza demokarasi ya Zambia n’urugero ku bindi bihugu.

Ishyaka rya Perezida Lungu naryo ryashimiye Hichilema ku ntsinzi ye.

Mu butumwa ryashyize kuri Facebook, ryanditse riti: "Patriotic Front Party irifuza gushimira perezida watowe, Hakainde Hichilema ku ntsinzi mu matora ya perezida."

Iri shyaka ryari rimaze imyaka itandatu ku butegesi, rivuga ko rigiye gufata igihe rikareba ibitaregenze neza.

Ryatangaje ko "guhererekanya ubutegetsi byatangiye" kandi perezida watowe yamaze kugezwaho abacunga umutekano akwiriye.

Hichilema yatsinze mukeba we Lungu amurushije amajwi arenga miliyoni.

Yari inshuro ya gatandatu yiyamamarije gutegeka Zambia. Inshuro eshanu zabanje yaratsindwaga.

Gusahura ibya Lungu

Hari amakuru y’uko abashyigikiye perezida watowe bagiye gusahura iguriro rinini ryitiriwe perezida ucyuye igihe Edgar Chagwa Lungu.

Amafoto agaragaza iguriro rya ECL Mall mu mujyi wa Kitwe ryibasiwe n’abasahuzi yahererekanyijwe cyane benshi banegura ibyo bikorwa.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida watowe Hakainde Hichilema yaburiye abari kwangiza iby’abandi kubihagarika.

BBC