Print

Umuherwekazi Zari yanyomoje abavuga ko ari mu rukundo na Diamond

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 August 2021 Yasuwe: 1150

Uyu Muherwekazi w’abana batanu yabitangeje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo yabazwaga n’umwe mu bakunzi be niba akiri wenyine nyuma yo gutandukana na Dark Stallion. Uyu mukunzi anyuze kumbuga nkoranyambaga yari amubajije ati ”Mama Tee umbabarire kuba mbikubajije, ariko se ubu uri wenyine cyangwa warafashwe”.

Byihuse Zari yahise umusubiza maze ahishura ko mu rukundo ari wenyine ndetse ko nta mukunzi akeneye ati ”@iamofficialanwar ndi njyenyine [single] kandi ntawe ndigusha”. Mbese yumvikanishije ko atari ku isoko.

Zari yamusubije avuga ko ari wenyine kandi adakeneye umukunzi

Uyu mukunzi we witwa @iamofficialanwar yamubajije iki kibazo nyuma y’uko Zari ashyize hanze ifoto ari mu biruhuko ahantu ku mazi mu Burengerazuza bw’Amajyaruguru ya Africa y’Epfo.

Zari kuva yatandukana na Dark Stallion umubano we na Diamond wongeye kuba mwiza kurushaho. Mu minsi ishize Diamond aherutse gusura uyu mugore muri Africa y’Epfo agirana ibihe byize n’abana babyaranye, urugo ararususurutsa bizamura amarangamutima ya Zari.

Dark Stallion, tariki 14 Gashyantare 2021 ni bwo yemeje ko ari mu rukundo y’uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda ariko urukundo rwabo ntirwamaze kabiri. Nyuma yo gutandukana, Zari yavuze ko uyu mukunzi we atamwitagaho uko bikwiye.