Print

RUSINE Patrick Yaturitse ararira yibutse ibyo Mama we Umubyara y’Amukoreye

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 August 2021 Yasuwe: 1748

VIDEO: RUSINE ARATURITSE ARARIRA YIBUTSE IBYO MAMA WE YAMUKOREYE

Muri iyi minsi cyane kubakurikira urubuga rwa YouTube by’umwihariko abikundira cinema nyarwanda n’u Rwenya muri rusange, imikino ya Mugisha na Rusine nimwe muziharawe cyane mu Rwanda.


Mugisha na Rusine baharawe cyane mu Rwanda

Mugisha na Rusine abasinzi babiri bahorana udushya, bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda ndetse ntawashidikanya cyane ku mpano zaba bombi.

Mu kiganiro bakoreye kuri Televiziyo y’Igihugu, Mugisha na Rusine bongeye guhamya bashize amanga ko ari bamwe mu banyarwenya badashidikanywaho ku mpano n’ubushobozi byiyongeraho udushya twihariye mu gusetsa imbaga nyamwinshi.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke na Rusine Patrick barakunzwe cyane
Abajijwe ku kibazo kijyanye n’umuryango we avukamo, Rusine Patrick yahise agira amarangamutima, kwifata biranga araturika ararira.

Byatangiye abazwa ku kibazo cy’Umuntu afatiraho ikitegererezo mu buzima busanzwe.

Ati" Mubuzima busanzwe umuntu mfatiraho ikitegererezo ni mama wange wantunze nta kintu afite(Amafaranga)"

Yakomeje avuga ko atazi uko byagenze gusa yaje gusanga abana na Mama we gusa. Ati" Mfite nk’umwaka umwe gusa naje kwisanga mbana na mama gusa, ntago nzi uko byagenze wenda twavuga ko ari nka bya bibazo by’ababyeyi bajya bagirana.Kuva icyo gihe nakuze mbona mama gusa"

Yakomeje avuga ko hari igihe Mama wabo yajyaga abura n’amafaranga yo kwishyura inzu babagamo ariko akigomwa ayo abonye yose akayamurihiriramo ishuli.

Abenshi bakunda ukuntu bakina bigize Abasinzi