Print

Musanze: Polisi yafashe Bane mu bacyekwaho kwica Habimana Gadi

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 August 2021 Yasuwe: 2402

Uwitwa amazina Sammy Celestin kuri Twitter, yanditse ubutumwa bwuzuye umubabaro asa n’utabaza inzego zibishinzwe avugira umuryango wa Habimana Gadi ko kuva yava mu rugo agiye Mu Karere ka Burera Kugurisha Mudasobwa, kuva icyo gihe kugeza ubu ntawuzi aka nunu kuyu musore.

Yagize ati"Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize 13/08/2021 ni bwo hamenyekanye amakuru y’ibura ry’umusore wo muri @MusanzeDistrict witwa Gad Habimanaul uri mu kigero cy’imyaka 21"


Gad bivugwa ko ari mukigero cy’imyaka 21

Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi aribwo yavuye mu rugo i wabo mu Karere ka Musanze yerekeje mu karere ka Burera ahazwi nka Kidaho. ati"Bivugwa ko uwo munsi ari bwo yavuye mu mujyi wa Musanze, agiye ahitwa #Kidaho ho mu karere ka @BureraDistrict ajyanwe no kugurisha machine (laptop), iwabo bategereza ko ataha baraheba batangira kurangisha."

Uyu watanze amakuru yakomeje avuga ko kuva Nyakwigendera yagenda bakomeje kumuhamagara ntibikunde ndetse baranamutegereza baraheba.

Mu gihe bari bari kumushakisha, ngo bahuye n’umusore wari ufite imyenda na telefone ya nyakwigendera ari kuyigurisha bamubajije aho ari abasubiza ko yishwe akajugunywa mu musarane.

Ati"Amakuru avuga ko umuryango we wakomeje kumushakisha kugeza ubwo uyu munsi babonye umuntu ufite téléphone n’imyenda bya Nyakwigendera agiye kubigurisha bamubajije aho nyirabyo ari avuga ko ngo yishwe akajugunywa mu musarani, ariko ukuri mpamo ntikuramenyekana"

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rukut rwayo rwa Twitter, yasubije uyu Celestin ko bamwe mu bagize uruhare mu kwica nyakwigendera bamaze gufatwa.

Iti"Muraho,

Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze"

Iperereza rirakomeje kugira ngo harebwe niba ntabandi bagize uruhare muri iki gikorwa Kigayitse.