Print

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 435 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2021 Yasuwe: 615

IMinisiteri y’Ubuzima yatabgaje Kuri uyu wa Mbere,Iki cyorezo cyahitanye abarwayi bashya 10 bituma abamaze gupfa bagera 969.Abapfuye n ’abagore 5 n’abagabo 5.

Mu barwaye habonetse abarwayi bashya 435 ba COVID-19 mu Rwanda.Abarembye ni 37, uyu munsi abahawe ibitaro bakaba 11 mu gihe abasezerewe bo ari 7. Abakingiwe ni 8,759.

Mu cyumwru gishize, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bagaragaje uburyo gukingira umubare munini ari yo mahirwe ya nyuma azafasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe, baca amarenga no ku bishobora kuzaba ku bagikerensa ibyo kwikingiza birimo no kuba hari zimwe muri serivisi bizajya bibagora kubona mu gihe zabasaba guhura n’abandi bantu benshi.

Nyuma y’inkuru yasohotse mu Imvaho Nshya ifite umutwe ugira uti “Mu Rwanda, hari aho umuntu atazemererwa kwinjira atarikingije COVID-19”, hatanzwe ibitekerezo binyuraye bigaragaza ko imyumvire itandukanye ku rukingo rwa COVID-19 itandukanye bitewe n’amakuru y’impuha bamwe bagiye bumva, imyemerere n’ibindi.

Bamwe bagiye bifashisha imirongo yo muri Bibiliya bagaragaza ko urukingo ruteye impungenge, abandi bakifashisha ubutumwa bagiye bakura ku mbuga nkoranyambaga mu gushimangira ko itangwa ry’urukingo ari intangiriro z’imperuka y’Isi bemeza ko ari gahunda yo kurimbura abantu, abandi ngo ni ugushaka guhindura abantu inyamaswa cyangwa ngo bazapfe bahagaze (Zombies) n’ibindi byinshi.

Abandi batewe ubwoba n’amakuru bumva cyangwa basoma y’uko inkingo zaba zitizewe. Uwitwa Nick ati: “Kwikingiza Ni byiza. Ariko se ubundi muvuga iki ku bantu banga kwikingiza kubera amakuru yacicikanye ko ziriya nkingo zifite ibibazo? Nubwo njye nikingije ariko buriya nk’umuntu nibaza impamvu y’ayo makuru nkumva mfite impungenge. Kandi birashoboka ko baba bafite ukuri nta wamenya.”

Yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi abantu bataramenya n’uko izo nkingo zikora, hari hakiri n’ibihuha byinshi cyane; 86% by’Abanyarwanda badusubije baravuze ngo niruza Leta y’u Rwanda ikemeza ko rufite ubuziranenge tuzarufata. Tuti se kubera iki? Bati niba baraduhaye inkingo z’abana bacu zirenga 10 abana bazitewe bagakura bakaba ababyeyi, urwa COVID-19 si rwo bazazana ngo rutugirire nabi. Uyu munsi inkingo zaraje abantu baraziteje hari n’abavugaga ngo reka turebe aba mbere ko barwiteza nibabona ntacyo babaye nanjye nzarufata.”

Yagarutse ku bantu bamwe na bamwe barimo n’abaganga bake cyane bagiye bahindura imyumvire bakisabira gukingirwa, nyuma yo kurwara COVID-19 bakayikira.

Ati: “Wenda ni ingero z’ukuri dufite, harimo abarwaye bararemba nyuma bakirutse bati mumpe urukingo byihutirwa. Abanyamadini, n’abandi baravugaga bati reka turebe iyo byerekera, ariko uyu munsi twasubiyemo noneho dusanga nta n’ubwo ari 86% gusa dusanga biri hejuru ya 90%.”

Asobanura ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana yasobanuye ko nta muntu n’umwe mu Rwanda uzahatirwa kwikingiza, agira ati: “N’ubundi ntituri kubona inkingo zihagije ku buryo twabwira abantu tuti fata urukingo byanze bikunze. Hari benshi bategereje urukingo batari kurubona, banarwifuza pee… Simpamya ko bizaba agahato ariko bizaba nk’icyangombwa gituma ubuzima bukomeza, abantu batagenda bakwirakwiza uburwayi.”

Ku bijyanye n’imyumvire ikomeje kugaragara kuri bamwe, Dr. Sabin yashimangiye ko kwanga gukingirwa ari uburenganzira umuntu yemererwa n’amategeko ariko ko kubangamira ubuzima bw’abandi na cyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zifite icyizere ko iyo myumvire izagenda ihinduka uko abantu bagenda babona amakuru ahagije kandi akwiriye kuri iki cyorezo, uburyo cyihinduranyamo ndetse n’ingaruka kigira ku muntu utarikingiza. Biteganywa ko mu gihe umubare munini uzaba umaze gukingirwa, iki cyorezo kizasigara ari ikibazo ku bantu bake batarabona urukingo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba 900,000 barimo abagera kuri 1/2 cy’abatuye mu Mujyi wa Kigali, ikemeza ko nyuma yo gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi hazakurikiraho kugenda hafatwa ibyiciro by’imyaka yo kuva kuri 30 na 20 kumanura.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2022 mu Rwanda hazaba hamaze gukingirwa abasaga 60% by’Abanyarwanda kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.