Print

Cristiano Ronaldo yarakajwe cyane n’abari kumusubiza muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2021 Yasuwe: 846

Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yanditse amateka akomeye muri Real Madrid ndetse azahora mu mitima y’abafana bayo ariko ibyo kuyisubiramo bitashoboka.

Yavuze koi bi biganiro ari “agasuzuguro”ku makipe ari kuvugwa muri ibi yise ibihuha kimwe n’abakinnyi n’abatoza bayo.

Ati “Hari amakuru hirya no hino anjyana mu makipe atandukanye akina mu mashampiyona atandukanye kandi nta muntu n’umwe wagerageje gushaka ukuri.Ndetse guceceka ubu kugira ngo mpagarike abantu gukinira ku izina ryanjye.Ndajwe ishinga n’akazi kanjye ndetse n’iteguye guhangana n’imbogamizi mpura nazo.

Ahazaza ha Ronaldo hakomeje kuvugwaho cyane kuko ikinyamakuru Corriere dello Sport cyatangaje kuri uyu wa kabiri ko umushakira amakipe witwa Jorge Mendes yifuza kumugurisha muri Manchester City.

Ibindi binyamakuru byavuze ko Paris Saint-Germain yamwifuzaga ariko iza guhagarika nyuma yo kubona Lionel Messi ku buntu.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 36, asigaranye amezi 10 ku masezerano afitanye na Juventus yo mu Butaliyani.

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yifashishije Twitter yahakanye amakuru yavugaga ko Ronaldo agiye kugaruka i Madrid,kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Cristiano Ronaldo ni umunyabigwi wa Real Madrid, ndamukunda kandi ndamwubaha. Sinigeze ntekereza kumusinyisha. Reka turebe ibiri imbere. #HalaMadrid.”

Ronaldo yageze muri Real Madrid avuye muri Manchester United muri Nyakanga 2009,ayitsindira ibitego 450 mu mikino 438 yayikiniye mu myaka icyenda yayimazemo.

Yayifashije kandi kwegukana UEFA Champions League enye n’ibikombe bibiri bya La Liga.