Print

Uburusiya bwashinje Perezida wa Afghanistan guhunga igihugu yujuje ibikapu n’indege amafaranga yibye Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 1539

Kuwa 16 Kanama 2021,Ambasade y’Uburusiya muri Afghanistan yatangaje ko uwari Perezida w’iki gihugu iAshraf Ghani,yahunze Abatalibani bari bamaze gufata igihugu asahuye Leta.

Bwana Ashraf Ghani ngo yahunganye imodoka 4 zuzuye amfaranga ndetse na kajugujugu ipakiye hanyuma amafaranga yabuze aho ayapakira ayanyanyagiza mu muhanda.

Reuters yavuze ko Umuvugizi wa Ambasade y’Uburusiya muri Afghanistan,Nikita Ishchenko yagize ati: “Bijyanye n’isenyuka ry’ubutegetsi bucyuye igihe, bwaranzwe cyane n’uburyo Ghani yahunze Afghanistan.

Imodoka enye zari zuzuye amafaranga, banagerageje gutwara ikindi gice cy’amafaranga muri kajugujugu, gusa si yose yagiyemo, ku buryo andi mafaranga yasigaye aryamye muri kaburimbo.”

Nikita Ishchenko yavuze ko aya makuru bayahawe n’abatangabuhamya gusa nta muntu uzi uko umutungo wa Leta ungana.

Ghani bitazwi igihugu yahungiyemo,yahunze ku cyumweru nyuma y’aho Abatalibani bari bamaze kwinjira i Kabul ndetse nawe yavuze ko atifuza ko amaraso ameneka.

Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani ashobora kuba yahungiye mu gihugu cya Tajikistan, gusa Al Jazeera iheruka gutangaza ko uyu mugabo yahungiye mu gihugu cya Uzbekistan.

Leta y’u Burusiya binyuze muri Ambasade yayo i Kabul, yavuze ko ifite icyizere cyo kugirana umubano n’Abatalibani, gusa akaba nta mpamvu yo kwihutira kubemeza nk’abayoboye Afghanistan bijyanye n’uko hagomba gusuzumwa neza imico yabo.

Intumwa yihariye ya Perezida Vladimir Putin muri Afghanistan, Zamir Kabulov, we yavuze ko umubare w’amafaranga Leta yahunze yasize utazwi.