Print

Yago yahishuye akagambane yagiriwe, ubwo bamuzetaga umukobwa bamwemereye kumwishyura amadolari.

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 August 2021 Yasuwe: 1486

Ibi Yago yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yari ari ‘Live’ kuri konti ye ya Instagram aganiriza abakunzi be ku muziki nyarwanda, akumbuza abantu abahanzi bari bafite impano ariko kugeza magingo aya bakaba batari kuboneka.

Muri iki kiganiro Umunyamakuru Yago hari ahantu yageze avuga ku mukobwa bamwoherejeho ngo bamwishyuye ngo ashyire hanze ubugabo bwe mu rwego rwo kwangiza izina rye ndetse anavuga ko ababikoze yamaze kubamenya bitewe n’uko umukobwa atabikoze ahubwo yabwije ukuri Yago.

Yagize ati: “Hari ahantu nzatanga ikiganiro sinzi ngo nihe ariko nzagitanga. abantu bashobora kugerageza urumogi bagasanga sindunywa, bakagerageza inzoga bagasanza sinzinywa, bakavuga bati noneho Yago reka tuzamutege umukobwa. Kuko njyewe ntabwo niyandarika niba hari umuntu niyandarikanye nawe naze hano muri ‘comment’ abivuge, ntabwo ndi umuntu upfa kugenda nandarika ubugabo bwanjye. Bakavuga bati rero reka Yago tuzamutege umukobwa mwiza tumuhe n’amafaranga.”

Yago yakomeje avuga uko byagenze ati: “ (...) Abantu nyine bantumaho umukobwa, icyo nkundira abakobwa nyine muri abana beza mujye mukomeza mube abana beza, n’ubwo hari aho bagera bagahemuka ariko muri abana beza.”

Ati: “Njyewe umukobwa yaraje arabinyibwirira, ambwira ukuntu yatumwe naba runaka ubu ndanabazi. arambwira ati ‘kubera ukuntu mbona wigirira umutima mwiza barambwiye ngo nzaze tubonane nitumara kubonana nyine nkureshye turyamane, nitumara kuryamana noneho ngo nijijishe hanyuma nitumara kuryamana nawe mpite ngufirima ngufate amashusho y’ubugabo bwawe’.

Hanyuma ndamubwira ngo bakwishyuye angahe? arambwira ngo ‘bampaye amadolari 200 barambwira ngo ninzana Videwo yawe baranyishyura amadorali 300 yuzure amadorari 500’.”


Yago yakomeje agaragaza ukuntu yatunguwe n’ukuntu abantu bagambirira kugirira abandi nabi ndetse bakanabishoramo amafaranga y’umurengera. Ati: “Urumva ukuntu ibyo bintu ukuntu abantu banabishoramo amafaranga menshi kugira ngo barangize ‘kariyeri’ y’umuntu, urumva icyo kintu? Ibaze kugira ngo umuntu afate amadorali 500 ya Amerika, ubu aya madorali aravunjwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda, kugira ngo akumenyekanishe nabi avuga ngo ‘dore ka kaniga mwirirwa muvuga ngo kararenze kari hejuru’.’’

Yago ni umunyamakuru ukunzwe cyane bitewe n’ibiganiro akora bikunzwe na benshi binyura kuri shene ye ya Youtube yitwa “Yago Tv Show” ndetse abenshi bakamukundira ubuhanga n’umuhate ashyira mu kazi ke ka buri munsi batibagiwe kuzamura impano zitandukanye.