Print

Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ryimuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 355

Aba bantu bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN mu majyepfo y’u Rwanda.

Umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison yabwiye Taarifa ko bitewe n’ubunini bwa dosiye, urukiko rutarangije kwandika urubanza ku buryo hagikenewe indi minsi.

Yakomeje ati “Urukiko ntirurarangiza kwandika urubanza, ariko ibindi muzabimenya ku wa Gatanu, nibwo tuzabamenyesha itariki rwimuriweho.”

Rusesabagina n’umwe mu bashinze ndetse banayobora ishyaka MRCD ryashinze umutwe witwaje intwaro wa FLN (Forces de Libération Nationale), wagabye ibitero byishe abaturage mu ntara y’Amajyepfo ndetse bikanabasahura mu myaka ya 2018 na 2019.

Byagabwe cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse no mu Karere ka Rusizi.

Uko ari 21, Ubushinjacyaha bwabasabiye ibihano bitandukanye, bijyanye n’uburemere bw’ibyaha buri wese akekwaho. Urugero nka Rusesabagina ufatwa nk’ukuriye iri tsinda ryose yasabiwe gufungwa burundu, mu gihe abandi basabiwe igifungo kiri mu myaka 20 kuzamura.

Bitandukanye n’abandi, ntabwo Rusesabagina yemeye kwiregura, kuko yivanye mu rubanza avuga ko adateze guhabwa ubutabera buboneye, aburanishwa atari mu rukiko.