Print

Mister Rukundo uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa yaje muri batanu bambere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 August 2021 Yasuwe: 1118

Aya marushanwa yatangiriye hifashishijwe urubuga rwa Facebook aho bagendaga bareba like na comments umuntu yagize.Mu itsinda rya Rukundo kuri facebook yarushije bagenzi be cyane ko yagize amajwi 567.nyuma hakurikiyeho gutora hakoreshejwe urubuga rwa Instagram naho uyu musore aza mu bambere ku majwi 879.

Ubu yari ahanganye mu cyiciro cyo kumuha amajwi ariko ijwi rimwe rikishyurwa amadorali 0,24 (angana na 242Frw). Uyu musore yagize amajwi 1300 hateranyijwe amajwi yose yagize ku mbuga nkoranyambaga ahita agira amanota 15/20 yegukana umwanya wa kane.

Muri iki cyiciro umunya- Sierra Leone, Côte d’Ivoire ndetse na Congo Brazzaville bagize 20/20 mu gihe u Rwanda na Cameroon byagize 15/20. Biteganyijwe ko hagiye kuba amatora noneho yo gushaka uzahiga abandi mu majwi yo kureba uhiga kuberwa mu mwambaro wo kogana.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Rukundo ahanganye n’abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Liberia, Guinée Conakry, Benin, Tchad n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye cyane ko kugeza ubu ari 12 ariko baziyongeraho abandi uko iminsi izagenda yicuma banagende bashyirwa mu matsinda.

Abahatanye bari mu matsinda ndetse Dismas Rukundo ari mu rya kabiri aho ahurira n’abandi bo mu bihugu nka Tanzania, Côte d’Ivoire, Congo Brazaville na Botswana. Abahatana bari kugenda bahabwa amanota hifashishijwe itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

View this post on Instagram

A post shared by MISTER AFRICA INTERNATIONL (@misterafricainternational)