Print

Undi mugabo yiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro arakomereka cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 1215

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 wakoraga akazi k’ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

Amakuru dukesha IGIHE,avuga ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane. Inzego zishinzwe umutekano zahise zimujyana kwa muganga.

Ababonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w’imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.

Ahagana saa yine z’igitondo kuwa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo umugabo witwa Twibanire Emmanuel w’imyaka 40 y’amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu y’nyubako y’inkundamahoro arurira ahita asimbuka arapfa.

Kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro i Nyabugogo hatoraguwe umurambo wa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.