Print

Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 1302

Miss Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, uri mu gihugu cya Tanzania yahuye n’Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya ’pop’ Diamond Platnumz.

Mutesi Jolly yasuye ibiro bya Wasafi yakirwa n’umuyobozi wa Wasafi records Diamond Platnmuz wubashywe mu muziki muri Afurika.

Miss Jolly Mutesi n’umwe mu bahawe inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ndetse we na bagenzi be bafatanyije, kuwa 16 Kamena uyu mwaka, bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagiranyeibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

Yagize ati “Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.Twaganiriye ku mikoranire muri Miss East Africa ya 2021-2022.Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.”

Miss Jolly Mutesi akomeje kwerekeza muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.