Print

Ibyaganiriweho n’abagize Guverinoma mbere y’uko bajya mu kiruhuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 1734

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yize ku ngingo zitandukanye zirimo kugenzura gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zirimo ijyanye n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu mahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze uyu munsi,Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye yaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo:

Gahunda yo gukingira Covid-19 mu gihugu; Abanyarwanda 951,795 bamaze gukingirwa

Impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma iherutse gushyira ku isoko ry’u Burayi zaguzwe miliyoni 620 $.

U Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi mu bihugu birimo Centrafrique na Mozambique mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano no guhashya ibikorwa by’iterabwoba ariyo mpamvu rwiyemeje gukomeza gufatanya n’ibi bihugu kurinda umutekano wabyo.

Ku rundi ruhande, nyuma y’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugerageza kwihutisha gahunda yo gukingira, aho ubu hamaze gukingirwa abaturage 8,5%, muri bo 5,4% bahawe doze imwe na ho 3,1% bakaba bamaze guhabwa ebyiri.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo. Barimo abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n’icyorezo ndetse n’abarengeje imyaka 40.

Abagize Guverinoma bagiye mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021.

Itangazo rirambuye: