Print

Umunyarwenya Arthur Nkusi yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Fiona Muthoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021 Yasuwe: 1714

Kuri uyu wa Gatatu,Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Miss Muthoni Fiona bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021.

Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.