Print

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba mu gace ka Mbau

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2021 Yasuwe: 933

Ibyumweru bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, zatangiye kugaba ibitero mu bice izo nyeshyamba zahungiyemo. Kamwe mu duce ni akitwa Mbau, kakaba kari mu duce tungana na 10% dusigaye mu maboko y’izo nyeshyamba nk’uko Gen Maj Innocent Kabandana aherutse kubibwira IGIHE.

Bivugwa ko izo ngabo zijya gutera Mbau, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zose zaturutse mu mpande ebyiri ku buryo byazibashishije gutangatanga abo barwanyi.

Agace kari kuberamo urugamba muri iki gihe ni ishyamba, bigoye kurigeramo na cyane ko risanzwe ribamo inyamaswa z’inkazi nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE bamenyereye ako gace babitangaje.

Bivugwa ko mbere y’igitero cyo kuri uyu wa Gatatu, habanje ibitero by’indege muri iryo shyamba bigamije gutatanya izo nyeshyamba ku buryo zitsinsurwa mu buryo bworoshye.

Urufaya rw’amasasu rwarimishijwemo kuri abo barwanyi kuri uyu wa Kabiri.

Usibye Mbau, akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.

Muri uru rugamba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi akaba aribo bahacungira umutekano mu gihe abasirikare bo bakomeza imbere barwana.

Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

Muri uko kubaha amafaranga, ni nako babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

Umuyobozi wawo ntazwi, gusa mu bantu benshi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba ari “umunyamahanga” kandi ko “yahunze igihugu” kuva ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwohereje ingabo muri Mozambique.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

Hari bamwe mu bashinzwe umutekano bo muri Mozambique babwiye IGIHE ko aba bantu atari bo bayobora iyi mitwe, ndetse hari n’umuturage wavuze ko umwe muri aba amuzi “kuko ari kavukire mu gace ka Palma” mu gihe abawutangije bo baturuka mu mahanga.

Bamwe mu barwanyi bawo baba bavuga Igiswahili ndetse bafite n’inyandiko zo mu Giswahili. Iyo bica, baba bavuga ngo “Allah Akbar”, hanyuma bagakata abantu imitwe bakayimanika ahirengeye, abagabo bakabakata n’ubugabo bwabo.

Bashimuta abagore n’abana bakajya kubatoza intambara, abandi bakabagira abagore babo n’abazajya babafasha imirimo cyangwa se babatwaza imizigo. Ku bagore, ubuhamya bwinshi IGIHE yabonye ni uko batwara “abeza ku isura” gusa.

Inkuru ya IGIHE