Print

Nigeria: Umujyi wa Lagos waciye abasabiriza n’abazunguzayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2021 Yasuwe: 386

Ubutegetsi bwa leta ya Lagos, imwe mu zigize Nigeria, bwaciye gusabiriza ku mihanda yo mu mujyi bunashyiraho itsinda ryihariye ryo gukuraho "inkeke", nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Iryo tsinda ryitezweho gutangira akazi mu minsi micye iri imbere.

Umutegetsi ushinzwe urubyiruko n’iterambere mu mibereho y’abaturage muri iyo leta yabwiye abanyamakuru ko abasabiriza ku mihanda babangamira abaturage bakurikiza amategeko.

Olusegun Dawodu yavuze ko abasabiriza n’abazunguzayi (abacuruza bagenda mu mihanda), barimo n’abana, basigaye bavanwa mu bindi bice bya Nigeria bakajyanwa mu mujyi wa Lagos.

Yavuze ko ubwo "bucuruzi" butesha agaciro kandi ko ari no guhohotera ikiremwamuntu, cyane cyane ku bana bahatirwa kubujyamo.

Yongeyeho ko bamwe mu basabiriza n’abazunguzayi bafite aho bahuriye n’ubugizi bwa nabi muri uwo mujyi - mu gukubita no kwiba abawutuye.

Amagambo ya Bwana Dawodu yasubiwemo n’ibitangazamakuru byaho agira ati:

"Ibikorwa by’aba bantu mu mihanda yacu bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’urw’ibinyabiziga, bibangamiye ibidukikije kandi biteje inkeke ku mutekano".

Iki cyemezo gifashwe hashize iminsi polisi iburiye ko hari abagizi ba nabi biyoberanya nk’abasabiriza bakibasira abatuye Lagos.

BBC