Print

Abasaga 15 bakekwaho Jenoside baba mu Bafaransa basabiwe koherezwa mu Rwanda, urukiko rurabyanga

Yanditwe na: KAREGEYA Jean Baptiste Omar 20 August 2021 Yasuwe: 719

Abenshi muri bo babisabiwe n’inkiko z’ibanze n’iz’ubujurire, ariko ibyemezo byazo bigera mu rukiko rusesa imanza rubitesha agairo; cyane ko bamwe baba baramaze no kubona ubwenegihugu bw’Ubufaransa.

Umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by’iburayi bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ugaragaza urutonde rw’abo yatangiye ikirego, harimo n’abasabiwe koherezwa bikangwa n’urukiko rusesa imanza.

1. Agathe Kanziga Habyarimana: Uyu ni umugore wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Tariki 25 Mutarama 2007 yangiwe ubuhungiro mu Bufaransa, bishimangirwa n’Inama nkuru ya Leta mu Ukwakira 2009, ari nabwo u Rwanda rwahise rwohereza impapuro zimuta muri yombi.

Tariki 2 Werurwe 2010 yarafashwe ararekurwa, yongera kwangirwa ubuhungiro tariki ya 4 Gicurasi 2011.

Tariki 28 Nzeri 2011, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwanzuye ko atoherezwa mu Rwanda. CPCR ivuga ko “kuva ubwo Agatha yahise yamamara nk’umunyarwandakazi uba mu Bufaransa ku buryo bunyuranije n’amategeko; ariko atirukanwa, ntiyoherezwa mu Rwanda ntanaburanishwe”.

2.Col. Laurent Serubuga:
U Rwanda rwohereje impapuro zimuta muri yombi, tariki 17 Gicurasi 2013; nubwo imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka na Jenoside (CRF, FIDH, Survie na CPCR) zari zaratangiye kumutangira ikirego kuva 2001.

Tariki 11 Nyakanga 2013 yatawe muri yombi afungirwa I Douai, urukiko rwaho rumurekura ku ya 13 Kanama 2013.

Nyuma y’ukwezi kumwe (13/9/2013), urukiko rw’ubujurire rwa Douai rwanzuye ko Col. Serubuga atakoherezwa mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwahise bujuririra urukiko rusesa imanza, maze ku ya 26 Gashyantare 2014 ubwo bujurire buburizwamo. Urukiko rusesa imanza ruhakana ibyo kumwohereza mu Rwanda.

3.Pascal SIMBIKANGWA: U Rwanda rwohereje mpapuro zimuta muri yombi muri Werurwe 2008, runasaba ko yakoherezwa.

Yaje gufatirwa mu birwa bya Mayotte, tariki 31 Ukwakira 2008, ariko urukiko rukuru rw’ubujurire muri Mayotte rwanga kumwohereza. Gusa aguma gufungwa kubera gukoresha inyandiko mpimbano no kuba muri ibyo birwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yafungiwe ahantu hanyuranye nka Saint Denis de La Réunion no muri gereza ya Fresnes I Paris kugeza 2014, ubwo yaburanishwaga n’urukiko rwa rubanda rwa Paris.
Tariki 14 Werurwe 2014, Simbikangwa yahamijwe ibyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Yarajuriye biba iby’ubusa, maze tariki 24 Gicurasi urukiko rusesa imanza rusimangira igihano yahawe.

4.Laurent Bucyibaruta: Yari Perefe wa Gikongoro kugeza 1994, afatirwa mu Bufaransa ku ya 30 Gicurasi 2000, arekurwa ku ya 20 Ukuboza.

Tariki 20 Nyakanga 2007, yongeye gutabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zatanzwe n’urukiko rwa Arusha (TPIR) we na Padiri Munyeshyaka; rusaba ko bakoherezwa mu Rwanda.

Tariki 20 Ugushyingo 2007, TPIR yakuyeho ubusabe bwayo bwo kubohereza mu Rwanda bombi, itegeka ko Bucyibaruta yaburanishirizwa mu Bufaransa.
Ubu biteganijwe ko azabura muri Gicurasi umwaka utaha wa 2022.

5.Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA:
Uyu ashyirwa mu majwi n’abarokokeye kuri Paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali.

Yashakishwaga n’urukiko rwa Arusha kuva tariki 26 Kamena 2006, ariko n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwamukatiye mu rubanza rwa Général Laurent Munyakazi (Nyakwigendera).

Tariki 20 Ugushyingo 2007, urukiko rwa Arusha rwakuyeho iyoherezwa mu Rwanda rya Padiri Munyeshyaka, ariko rusaba ko yaburanishwa n’Ubufaransa.
Tariki 21 Kamena 2018, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko nta bimenyetso bihagije byemeza ko Padiri Munyeshyaka yakoze ibyaha akekwaho.

6.Callixte Mbarushimana: Uyu yatawe muri yombi tariki 7 Nyakanga 2008 I Francfort mu Budage, ategereje koherezwa mu Rwanda, ariko mu Ugushyingo 2008 yahise arekurwa.

Tariki 11 Ukwakira 2010 yongeye gutabwa muri yombi bisabwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), Ubufaransa bwemera kumwohereza I La Haye, aburana mu bujurire tariki 12 Mutarama 2011. Mu mpera za 2011, CPI yaramurekuye asubira mu Bufaransa aho agikurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

7.Claude Muhayimana: Uyu wari umushoferi mu Bitaro bya Kibuye mu 1994, yabonye ubwenegihugu bw’Ubufaransa tariki 28 Mata 2010.

Tariki 29 Werurwe 2012, urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwemeje ko agomba koherezwa mu Rwanda, nyuma y’amezi ane (11 Nyakanga 2012) urukiko rusesa imanza ruvuguruza icyo cyemezo.

CPCR yajuririye iki cyemezo, urubanza rubera mu rukiko rw’ubujurire n’urwisumbuye (TGI) za Paris, yongera gusabirwa koherezwa mu Rwanda tariki 13 Ugushyingo 2013.

Urukiko rusesa imanza rwongeye kukiburizamo muri Gashyantare 2014.
Tariki 9 Mata 2014 yongeye gufatwa amara umwaka, nyuma aza kurekurwa afungishwa ijisho.
Urubanza rwe ruteganijwe mu mpera z’uyu mwaka, kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza 17 Ukuboza; nyuma y’uko rwimuwe incuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.

8. Dr Sosthène MUNYEMANA: Impapuro zimuta muri yombi zoherejwe tariki 8 Kanama 2008, afungishwa ijisho kuva tariki 20 Mutarama 2010.
Tariki 19 Ukwakira 2010, yakuriweho gufungishwa ijisho kandi banga ko yoherezwa mu Rwanda.

Tariki 15 Ukuboza 2011 yongeye gufungishwa ijisho, ariko kuva muri Gicurasi 2018 dosiye ye yohererejwe urukiko rwa Paris ngo ruzamuburanishe.

9.Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva: Uyu wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’abatabazi, impapuro zimuta muri yombi zoherejwe tariki 28 Kamena 2008.

Yatawe muri yombi bwa mbere tariki 9 Kanama 2011, afungwa ategereje koherezwa mu Rwanda.

Yarekuwe tariki 13 Nzeri 2011, afungishwa ijisho. Tariki 6 Mutarama 2012, CPCR yatanze ikirego I Paris, ariko nyuma y’iminsi itanu bavuga ko dosiye yose yatakaye; iburanisha ryimurirwa ku ya 22 Gashyantare 2012.

Uwo munsi ugeze nibwo hemejwe ko dosiye ye yabuze, hemezwa ko azoherezwa mu Rwanda mu cyumweru kimwe.

Tariki 6 Werurwe, hatangajwe ko dosiye ye yabonetse, hapangwa irindi buranisha ku ya 6 Gicurasi 2012.
Ku ya 19 Ukuboza, nibwo ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda bwateshejwe agaciro.

10.Marcel Bivugabagabo: Yafatiwe I Toulouse mu Bufaransa, tariki ya 7 Mutarama 2008, yitaba urukiko rw’ubujurire rwaho tariki ya 30 Mutarama uwo mwaka ategereje koherezwa mu Rwanda.

Tariki 8 Nyakanga 2008 nibwo yarekuwe n’urukiko rusesa imanza rwa Pau.
Ku ya 23 Ukwakira 2008, nibwo urukiko rw’ubujurire rwa Toulouse rwanzuye ko atakoherezwa mu Rwanda.

11. Padiri Marcel Hitayezu: Yahoze ayobora Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye, ahabwa ubuhungiro mu Bufaransa tariki 26 Mutarama 2011.

U Rwanda rwasohoye impapuro zimuta muri yombi ku ya 30 Kamena 2015, maze ku ya 29 Kamena 2016 byemezwa ko yoherezwa mu Rwanda.

Uyu mwanzuro waje kuburizwamo n’urukiko rusesa imanza tariki 27 Ukwakira 2016.
Tariki 14 Mata 2021 yaje gutabwa muri yombi, arekurwa by’agateganyo tariki ya 5 Gicurasi.

12. Isaac Kamali: Yitabye urukiko tariki ya 5 Ugushyingo 2008 agomba koherezwa mu Rwanda, ariko urukiko rw’ubujurire rwa Pari rurabihakana ku ya 10 Ukuboza 2008.
13.Claver Kamana: Tariki 2 Mata 2008 nibwo urukiko rw’ubujurire rwa Chambéry rwari rwemeje ko Kamana yoherezwa mu Rwanda, ariko nyuma y’amezi atatu gusa urusesa imanza rwahise ruburizamo icyo cyemezo, dosiye yoherezwa mu rw’ubujurire rwa Lyon.

Nyuma y’umwaka (29 Nyakanga 2009), urwa Lyon narwo rwanze kumwohereza ararekurwa.

Ibya Kamana byarangiye apfuye tariki 17 Kanama 2017, apfa ari umwere kuko ataburanye.

14.Innocent Musabyimana: Uyu yasabiwe koherezwa mu Rwanda muri Mutarama 2013 n’urukiko rw’ubujurire rwa Dijon, ariko urusesa imanza rubitesha agaciro nyuma y’amezi atatu.

Mu Ugushyingo 2013, dosiye ye yajyanywe mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris, narwo rwemeza ko yakoherezwa mu Rwanda, ariko urusesa imanza rwongera kubyanga muri Gashyantare 2014.

15.Vénuste Nyombayire: Uyu wahoze akora muri SOS Villages d’Enfants ku Gikongoro, yabonye ubuhungiro mu Bufaransa mu 1998, anahabwa ubwenegihugu tariki 15 Ukuboza 2004.

Tariki 3 Mata 2012 nibwo yatangiye kubazwa aho atuye I Vaires-sur-Marne, ariko tariki 19 Ukuboza 2012 bahakana ibyo kumwohereza mu Rwanda.
Tariki 24 Ukuboza 2013 yafungishijwe ijisho, ariko ubushinjacyaha bukajurira busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo. Iperereza ryasojwe muri Mata 2018.

16.Manassé BINGWENZARE: Yari Perezida w’urukiko rwa Kanto muri Komini Muvumba (Byumba), ariko ibyaha yabikoreye Kiziguro na Kiramuruzi muri Komini Murambi (aho bari barahungungiye intambara) afatanije na Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba. Uyu Rwabukombe we yamaze kuburanishirizwa mu Budage.

BINGWENZARE yahawe ubuhungiro mu Bufaransa tariki ya 31 Ukuboza 2003, ahabwa ubwenegihugu bwaho tariki 22 Kamena 2010.

Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles rwahakanye ibyo kumwohereza mu Rwanda tariki ya 11 Ukwakira 2011, umwanzuro uba ntakuka tariki ya 13 Ukuboza 2011.
Icyemezo cy’urukiko kivanwaho n’icy’urwisumbuyeho, kandi ku mwenegihugu biragoye.

Me Gasominari Jean Baptiste, ni avocat mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, wakoze mu Rukiko mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda ( i Kigali na Arusha ) ndetse no mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga ( ICC) i La Haye. Aburana imanza nshinjabyaha zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko amategeko agomba kubahirizwa, nubwo bica mu nzira ndende. Ati, “Koherezwa mu Rwanda icyo bisaba mu mategeko ni uko u Rwanda rwabisaba hanyuma hagakurikizwa amategeko yo kohereza umuntu kuburanira mu kindi gihugu, babyita extradition. Ibi ariko bica mu nzira ndende cyane kandi bisaba ko abakurikiranwa baba nta bwenegihugu bw’Ubufaransa baba bafite kuko nko mu itegeko nshinga ryacu, birabujijwe kohereza umunyarwanda kuburanira mu kindi gihugu, ndibaza ko no mu mategeko y’ubufaransa ariko bimeze kuko ari ihame ry’amategeko mpuzamahanga”.

Ashimangira ko kugira ngo icyemezo cy’urukiko kivanweho hagomba kuba icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ku rukiko rwagifashe rugikuraho! Diplomatie ntiyakuraho icyemezo cy’urukiko.

Inzira binyuramo nk’uko Me Gasominari abivuga, ngo iyo bivuye muri cassation (urukiko rusesa imanza) ari dossier ya extradition, bijya muri conseil d’état (inama nkuru ya Leta), iyo conseil d’état ibyemeje haba hasigaye kuregera urukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’iburayi ( union européenne) gusa.

Mu myaka 27 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, uRwanda rumaze kohererezwa abakekwaho Jenoside 24, uwa nyuma ni Rutunga Venant woherejwe muri Nyakanga uyu mwaka avuye mu Buholandi. Ikigaragara ni uko ibihugu by’iburayi bigenda biguruntege mu kohereza abakekwaho ibyaha, kuko bine byonyine nibyo bimaze kugereza. Ibyo ni Ubuholandi bwohereje bane, Ubudage, Danemark na Norvege.

Ibindi bigerageza kubiburanishiriza, ariko nabyo ku muvuduko uri hasi cyane, kuko Ububiligi nibwo buri imbere bumaze kuburanisha abantu 9, Ubufaransa ni batatu, hagataho Ubudage na Suede. Bose hamwe abamaze kuburanishirizwa hanze ni 23.