Print

Abandi banyarwanda 26 bari bafungiwe muri Uganda bakiriwe Kagitumba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2021 Yasuwe: 322

Abo baturage barimo abagabo 20, abagore 4 n’abana 2. Bashyikirijwe inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda, batangira gupimwa COVID-19.

Muri bo 18 basanganywe virusi maze bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama, abandi bajyanwa mu kato ahahoze IPRC Nyagatare.

Ni akato kazamara iminsi irindwi abazapimwa bagasanga ari bazima basubizwe mu miryango yabo.

Mu bipimo by’abantu 16 byafashwe habonetsemo 12 bagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo bahita bajyanwa mu kigo cyagenewe gushyirwamo abarwaye Covid-19, mu gihe abandi nabo barabanza gushyirwa mu kato mbere yo kujyanwa mu miryango.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku Mupaka wa Kagitumba hamaze kugezwa Abanyarwanda inshuro zirindwi, nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda. Muri bo kandi haba harimo abagore, abagabo n’abana bakiri mu mashuri.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro barenga 70 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi, hari abasabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibyo bikorwa rukanayereka gihamya ariko iki gihugu ntikibikozwe kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo rwasabaga Abanyarwanda kwirinda kujya muri iki gihugu kubera kwanga ko bahohoterwa.

Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.