Print

Afghanistan: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yahanutse ku ndege ya US i Kabul arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2021 Yasuwe: 2026

Abategetsi muri Afghanistan bemeje urupfu rw’umukinnyi ukiri muto wahanutse ku ndege y’ingabo za Amerika yari yitendetseho iri guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kabul.

Zaki Anwari w’imyaka 19, yakiniye ikipe y’igihugu y’ingimbi.

Nta makuru arambuye yatangajwe y’umunsi yapfiriyeho.

Kuva Abataliban bafata ubutegetsi muri icyo gihugu, abantu ibihumbi buzuye ku kibuga cy’indege cya Kabul mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba biri kuhavana abantu babyo n’abakorana nabo.

Ibinyamakuru byaho byatangaje ko nibura abantu babiri bapfuye bahanutse ku ndege iri guhaguruka.

Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere nazo zemeje ko hari imirambo yabonetse mu mwanya w’amapine y’indege ubwo yari igeze muri Qatar.

Mu itangazo kuri Facebook, ibiro bikuru bishinzwe uburezi muri siporo muri Afghanistan byavuze akababaro batewe n’urupfu rwa Anwari.

Uru rwego rwagize ruti: "Aruhukire mu mahoro kandi turasengera umuryango we, inshuti n’abakinanaga na we."

Abandi nabo bagiye batangaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mukinnyi muto.

Umwe kuri Instagram yanditse ati: "Urupfu rwe ni agahinda gakomeye. Nzahora nkwibuka buri gihe."

Abasirikare bagera ku 4,500 ubu baragenzura by’agateganyo Karzai International Airport i Kabul, umurwa mukuru wa Afghanistan.

Hanze yacyo, Abataliban nabo barabuza abaturage kwinjira muri icyo kibuga badafite inyandiko z’inzira - n’abazifite bikabagora kwinjira.

Kubera amashusho y’akavuyo yabonetse kuri iki kibuga, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze yirengera kuvana ingabo z’Amerika muri Afghanistan.

Ku wa gatatu yabwiye ABC News ati: "Ingingo y’uko hari uburyo twari kuhava nta kajagari kabayeho, simbona uko byari kugenda."

Biden yavuze ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri iki gihugu na nyuma y’itariki ntarengwa ya 31/08 bumvikanye n’Abataliban, mu gukomeza gufasha abashaka kuhava.


Zaki Anwari wakinaga umupira yapfuye ari kwitendeka ku ndege ngo ahunge

BBC