Print

Umuhanzi Mico The Best yashyingiwe imbere y’amategeko [AMAFOTO] [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2021 Yasuwe: 1640

Umuhanzi Mico The Best wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nk’Umutaka,Amarangamutima, Igare,Umunamba n’izindi zitandukanye yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Clarisse.

Uyu muhango wo gusezerana kwa Mico The Best wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021,ubera mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, nibwo Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga ndetse n’amafoto y’uyu muhango ajya hanze.

Mu gushyira hanze ayo mafoto,Mico yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.