Print

Yafungishije ibyamamare 3 none yirukanishije na Kwizera Olivier mu Mavubi. Kayesu Shalon Manzi ntasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 20 August 2021 Yasuwe: 15317


Kayesu Shalon afite imyaka 18
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hacicikanaga inkuru z’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Gafotozi Habimana Thierry.Aba basore bose bashinjwaga icyaha gifite aho gihuriye ni igikorwa cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, gusa byaje kurangira aba basore bose urukiko rwemje ko barekurwa kuko nta bimenyetso simusiga byatumaga bakomeza kuburana bafunzwe.

VIDEO: KAYESU SHALON MANZI YIRUKANISHIJE NA KWIZERA OLIVIER

Uyu mukobwa utari wakamenyekanye icyo gihe, byaje kurangira akoze ikiganiro kuri YAGO TV asaba imbabazi.
Kuva icyo gihe abenshi batangiye kumukurikirana cyane kumbuga nkoranyambaga cyane kuri instagram na Tiktok zigezweho cyane muri iyi minsi.

Kayesu agezweho cyane kuri instagram na Tiktok

Uko gukurikiranwa cyane, byatumye uyu mukobwa w’ikimero ajya acishamo agakora ikiganiro imbona nkubone kuri konte ye ya instagram, aho aganira n’abamukurikira ndetse n’ababa bashaka kumubaza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe ndetse no kuba barushaho kumumenya byimbitse.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza, nkuko bisanzwe uyu mukobwa yakoze ikiganiro imbonankubone(Live) kuri instagram, hanyuma umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier aza kumwisunga bakomeza kunezeza ababakurikira.

Kwizera na Shalon bari bizihiwe cyane!

Muri iki kiganiro, mu gihe abandi bakinnyi b’ikipe y’Igihugu bari bari kuruhuka dore ko byari nko mu ma saa tanu z’ijoro, uyu munyezamu wari wagiriwe ikizere n’Umutoza Mashami Vincent we yari arimo aririmbira Umukobwa Shalon ndetse n’abari babakurikiye imbonankubone.

Ku rundi ruhande, Kayesu Shalon nawe yanyuzagamo agatwarwa n’akajwi ka Kwizera akawuceka buhoro buhoro. abari babakurikiye mu byukuri bumva ibyo bari barimo bararyohewe biratinda, nyamara Kwizera ubanza ataribukaga ko ari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu cyu Rwanda.

Kayesu benshi bakunda ikimero cye!

Bucyeye bwaho zahinduye imirishyo, Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, hakomeje gucicikana nanone tumwe mu duce twa videwo y’ikiganiro cya Kwizera na Kayesu, bamwe bavuga ko uyu Munyezamu yarengereye kandi ari ku butumwa bw’ikipe y’Igihugu.

Abandi bo bavugaga ko ntacyo bitwaye niba bemerewe telefone ko kuba yakora ibimushimisha ntacyo byaba bitwaye.

kuwa gatanu taliki 20 Kanama ahagana ku saa sita n’igice, nibwo Radio 10 biciye mu Kiganiro URUKIKO RW’IMIKINO batangaje ko bidasubirwaho Kwizera Olivier umunyezamu wa Rayon Sports yirukanywe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kwizera yamaze kwirukanwa mu ikipe y’Igihugu

Intandaro yo kwirukanwa, byatewe n’imyitwarire idahwitse y’uyu musore, n’ubundi wari warahamagawe bamwe batabivugaho rumwe bitewe nuko hari hashize iminsi mikeavuze ko asezeye burundu kuri ruhago, biza guhumira ku mirari ubwo yakoraga iki kiganiro n’uyu mukobwa Shalon m ugihe abandi bakinnyi bari bari kuruhuka.

Kwizera abaye icyamamare cya kane kivuzweho mu itangazamakuru hakagarukwaho na Kayesu Shalon kandi mu nkuru zitari nziza.

Kayesu wafungishije Davis D, Kevin Kade na Habimana, yirukanishije na Kwizera

Kayesu Shalon Manzi, yavukiye Kibagabaga kuwa 23 Ukuboza 2002, akaba amaze kuba kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda.


Comments

nkurunziza badru 15 December 2021

Nukuribarikumubabarura


tipotipo 7 November 2021

18 yrs ni umwana muto. Ntarakura meza yaba mu mu mutwe cg umubiri. Ibyo akora ni instincts ntabwo ari ubwenge.
Mureke kumutobya