Print

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bamaze kurenga igihumbi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2021 Yasuwe: 712

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, abahitanywe n’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ari 9 bituma abamaze gupfa mu Rwanda bagera ku 1,005.Abapfuye uyu munsi n’abagore 3 n’abagabo 6.

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 380 batahuwe mu bipimo 12,772. Bivuze ko nyuma y’igihe kinini igipimo cy’ubwandu cyageze kuri 3%. Abasezerewe ni 3 mu gihe 19 bahawe ibitaro.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 FM).

Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari uduce aho ubwandu bukiri hejuru ya 5% n’aho bwatangiye kugabanyuka berekeza munsi y’icyo kigero, mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.