Print

Umutoza Mikel Arteta yavuze ku magambo yatangajwe na Perezida Kagame ku myitwarire mibi ya Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2021 Yasuwe: 2169

Ubwo Arsenal yari imaze gutsindwa mu buryo bugayitse na Brentford yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1947 ibitego 2-0,benshi mu bafana ba Arsenal barimo na Prezida Kagame bagaragaje ko batishimiye umusaruro w’ikipe muri rusange cyane ko isigaye itsindwa byoroshye.

Perezida Kagame nyuma y’umukino yagize ati “Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera."

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru,Mikel Arteta yabwiwe ibyatangajwe na Perezida Kagame avuga ko nawe yemera ko ikipe ye itagomba kwemera ko ari insina ngufi.

Ati “Arsenal ntabwo ikwiriye kwemera ko ari insina ngufi.Ibyo ndabyemera cyane.”

Arteta yakomeje avuga ko kuba kuri uriya mukino yarabanje ikipe atari yateguye bitewe nuko ba rutahizamu be Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette banduye Covid-19,byatumye ikipe igorwa n’umukino birangira itsinzwe.

Yakomeje avuga ko abafana batagomba kumwibasira ahubwo bakwiriye kumubaza umusaruro mu myaka 3.

Nubwo Arsenal ariyo yatanze amafaranga menshi ku isoko kuko imaze kugura abakinnyi ba miliyoni 134 z’amapawundi,abakunzi bayo benshi ku isi bavuze ko nta cyizere itanga cyo kuza mu makipe 4 ya mbere.

Ku cyumweru izakira Chelsea ku kibuga Emirates Stadium aho izaba idafite Lacazette ukirwaye Covid-19 mu gihe Aubameyang we yakize ariko nta myitozo afite.