Print

Umubiligi washatse kunganira Rusesabagina atabifitiye uburenganzira yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2021 Yasuwe: 954

Uyu munyamategeko,Me Lurquin yinjiye mu Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 nyuma yo gusaba ndetse agahabwa viza y’iminsi 30 y’ubukerarugendo. Yahise ajya mu kazi k’ubwunganizi mu mategeko, adafite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe nibwo yavanywe ku biro by’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka aherekejwe n’abapolisi, ajyanwa igitaraganya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ibi byabaye nyuma y’aho ku wa ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w’abunganizi mu by’amategeko nk’umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yabwiye Yari televiziyo y’igihugu ko uriya mugabo atagombaga gukorera mu Rwanda kuko nta ruhushya yari yabiherewe.

Yagize ati “Nta masezerano bafitanye yo muri urwo rwego, ni nayo mpamvu natwe tubikurikirana, dufata iki cyemezo cyo gutesha agaciro uruhushya yahawe rwo gusura u Rwanda, twabanje no kubaza Urugaga rw’abavoka mu Rwanda kugira ngo tumenye niba yari yahawe uburenganzira bwo gukora umurimo w’abavoka, akaba wenda yabikoze atabanje gusaba uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ariko afite uruhushya yahawe n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda.”

“Ntarwo yahawe rero, kandi yagerageje kurusaba, baranarumwima bamubwira n’impamu barumwimye, ariko we abirengaho. Bigaragara ko yishe amategeko nkana.”

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko “nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.’’

Ruti “Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe.”

Ntabwo abavoka bo mu Rwanda bemerewe gukorera muri Bruxelles ari naho Vincent Lurquin abarizwa, bivuze ko na we atabona uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Urukiko ruburanisha Rusesabagina na bagenzi be 20 rwavuze ko urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.