Print

Aristide Mugabe na Sagamba Sedar ntibazakinira u Rwanda muri Afrobasket 2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2021 Yasuwe: 633

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Dr Cheikh Sarr,yatangaje abakinnyi 12 azakoresha mu mikino ya Afrobasketball 2021, batarimo abafite ubunararibonye nka Mugabe Aristide na Sagamba Sedar bombi bigaragaje cyane muri BAL iheruka kubera mu Rwanda.

Imikino ya Afrobasket2021 izatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 kugeza 05-09-2021 muri Kigali Arena .

U Rwanda rugiye kwitabira Afrobasket ku nshuro 6,ruri mu itsinda A hamwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, DR Congo🇨🇩 na Cape Verde.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Robeyns William Gerald usanzwe ukinira VOO Liège mu Bubiligi ndetse ni bwo bwa mbere agiye gukinira u Rwanda nk’uko bimeze no kuri Sangwe Armel ukinira APR BBC.

Robeyns w’imyaka 25, yavukiye i Verviers mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi kuko nyina ari Umunyarwandakazi.

Umukino wa mbere w’u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abakinnyi 12 b’u Rwanda muri Afrobasket 2021

Habimana Ntore
Nshobozwabyosenumukiza Wilson
Sangwe Armel
Gasana Wilson Kenneth
Robeyns William Gerald
Hagumintwari Steven
Kazeneza Galois Emile
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
Shyaka Olivier
Mpoyo Olenga Axel
Prince Ibeh
Kaje Elie