Print

Rutsiro: Umugabo yagiye kwandikisha umwana yabyaranye n’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure ahita atabwa muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2021 Yasuwe: 854

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ibi byabaye ku wa 10 Kanama 2021, ubwo uyu mugabo yajyanaga n’uwo mwana w’umukobwa (babyaranye) ufite imyaka 17 kwandikisha uwo bibarutse bikagaragara ko yamuteye inda afite imyaka 16.

Umuyobozi w’Umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence, yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo kandi ko bahisemo gufata uwo mugabo kugira ngo umwana w’umukobwa wahohotewe akiri muto abone ubutabera.

Ati “Ayo makuru ni yo koko. Yagiye kwandikisha umwana dusanga yateye inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Ubwo yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe. Kuba yarateye inda umwana utarageza imyaka y’ubukure nicyo cyaha yakoze.”

Uwamariya yavuze ko kuba byarafashe igihe bitaramenyekana byatewe n’uko umuryango w’umukobwa n’umukobwa ubwe batigeze batanga amakuru ku wa muteye inda.

Ati “ Uko bimeze ni uko n’ubundi iyo abana b’abakobwa babyaye ntabwo bahita bagaragaza uwabateye inda, ni rwo ruhare rwacu nk’ubuyobozi rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo bagaragaze ababahohoteye. Uwo yarabajijwe arabyemera ni yo mpamvu yahise afatwa kuko yanabyemeraga.”

Yasabye urubyiruko gukomeza kwitwararirika ndetse ababyeyi abasaba gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Uyu mugabo w’imyaka 25 kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gihango.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kandi kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha