Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yaraye akoze ubukwe n’umugore we Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.
Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubu bukwebwo gusezerana imbere y’Imana n’umufasha we Musiime Recheal Jordin.
Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021,habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.
Biteganyijwe ko Jacques Tuyisenge agaruka mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ku Cyumweru, akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.