Print

Umuhanzi Jose Chameleone Chameleone ararembye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2021 Yasuwe: 3092

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleome wanditse amateka mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, muri Afrika ndetse na henshi hatandukanye kw’isi, kugeza ubu arembeye mu bitaro bikuru bya Nakaseronkuko byemezwa n’umuryango we wavuze ko ubuzima bwe butameze neza.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu myaka isaga 20 amaze mu muziki arwaye umwijima n’igicamakoma [Liver and Pancreas].

Amakuru aravuga ko Jose Chameleone yajyanwe mu bitaro kuwa Kane nijoro hanyuma aza kumererwa neza arasezererwa ariko mu gitondo cyo kuwa Gatanu ibintu byabaye bibi cyane asubizwa kwa muganga igitaraganya.

Amakuru avuga ko uburwayi bwa Jose Chameleone buri guterwa no kunywa inzoga nyinshi yagerageje kureka kubera inama z’abaganga ariko bikanga.

Amafoto ya Jose Chameleone aryamye mu bitaro ndetse bigaragara ko agiye gucishwa mu cyuma yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Jose Chameleone yamenyekanye mu ndirimbo nka shida za Dunia,Badilisha, Valu valu,Tubonge,Bayunda n’izindi.