Print

Abasore batatu bavukana babaye abapadiri bituma benshi bacika ururondogoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2021 Yasuwe: 3890

Umuryango wo muri Diyosezi ya Nyundo wakoze amateka yo kwibaruka abapadiri 3 bavuka mu rugo rumwe.

Inkuru dukesha Kinyamateka ivuga ko abo ari Padiri Gilbert, Padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/8 i Byumba.

Ifoto y’aba bapadiribagaragiye nyina ubabyara yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru.

Abantu benshi bakomeje gutanga ibitkerezo bonyuranye kuri iyo foto aho bamwe bavuze ko uyu muryango umuryango urangiye,abandi bati iki n’igihombo mu gihe hari abavuga ko bazajya babyara abana hanze.

Icyakora hari bamwe bavuga ko ari umugisha kubona Abihayimana 3 mu muryango.

Ubwo Radio Rwanda yashyiraga iyi foto ku rubuga rwayo rwa Facebook,benshi bashimye uyu muryango ndetse bifurije aba bapadiri umugisha.

Umuryango wa Marondo Andrea na Mukarubibi Verediyana, batuye muri Santarali ya Nyange Paruwasi ya Nyange ni wo umaze kwibaruka abapadiri 3.

Uyu muryango uvukamo abana 8 barimo abakobwa 3 n’abahungu 5. Muri aba bana umukobwa umwe yitabye Imana na Se ubabyara.