Print

Abafana ba Arsenal basabye ko Arteta yakwirukanwa ikipe igahabwa Perezida Kagame wayifurije ibyiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021 Yasuwe: 1787

Arsenal iri ku mwanya wa 19,mu cyiciro cy’amakipe ashobora kumanuka akava muri Premier League, ku nshuro ya mbere kuva mu kwezi kwa munani mu 1992.

Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford ibitego 2-0,ibi bitego nibyo yaraye itsinzwe na Chelsea ku kibuga cyayo ndetse igaragaza imikinire iri ku rwego rwo hasi.

Nyuma y’iminsi 533 ishize nta bafana baza ku kibuga Emirates Stadium,ejo baraje ndetse bamwe muri bo bakomera uyu mutoza bamusabira ko yirukanwa hanyuma ikipe igahabwa Perezida Kagame.

Nkuko tubikesha The Sun,umwe mu bafana ba Arsenal yateye urwenya ati “Nihabwe Perezida Kagame kugeza umwaka w’imikino urangiye.”

Muri Gicurasi uyu mwaka,Arsenal yongereye amasezerano ifitanye n’u Rwanda yo kwamamaza Visit Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 4.

Nyuma yo gutsindwa na Brentford,Prezida Kagame kimwe n’abandi bafana bayo ku isi yose ntibishimiye imikinire yayo aho yavuze ko ikipe ikwiriye kubakirwa ku “gutsinda,gutsinda,gutsinda.”

Yongeyeho ko Arsenal ikwiriye kwanga gucishwa bugufi ahubwo hagakorwa impinduka yaba mu kugura abakinnyi n’ibindi.

Ati “Ni ibihe bitoroshye bimaze imyaka 10 cyangwa irenga, turi hejuru cyangwa hasi, cyane hasi kugeza ubu. Ese ntidushobora kugira gahunda nzima yadufasha? Ku ruhande rumwe icyo kwitaho ni uburyo twitwara ku isoko, abakinnyi tugura ngo bayishyire mu bikorwa. Uko bikorwa ubu nta mpinduka bizana.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi abona hakwiye kubakwa ikipe ishoboye guhangana ku buryo n’iyo yatsindwa, byabaho nk’ibiyigwiririye.

Ati “Ntabwo tugomba gutanga urwitwazo cyangwa ngo twemere ko tudashoboye. Ikipe igomba kubakirwa ku ntego yo gutsinda, gutsinda, gutsinda bityo twanatsidwa bikaba ari ibitugwiririye. Ndabizi neza ko twese tuzi abo uyu mutwaro uremereye cyane ujya ku bitugu. Ndizera ko na bo babizi cyangwa babyemera."

Arsenal iracyari mu mazi abira kuko kuwa Gatandatu izasura Manchester City kandi imikinire yayo n’abakinnyi bayo bari hasi cyane hatabaye ibitangaza by’umupira izatsindwa ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Arteta we yavuze ko kuba bamwe mu bafana bakomereye ikipe nta kibazo yabibonyemo.

Ati "Abafana bari inyuma y’ikipe kuva mu ntangiriro. Igihe urimo gutsindwa, ntabwo wabitegaho kwishima".

"Badushyigikiye mu buryo bushoboka bwose. Iyo tudatsinze, bagomba kubigaragaza kandi ibyo ni ibisanzwe".