Print

RURA yahaye igihe ntarengwa MTN Rwandacell cyo gukemura ibibazo biri muri serivisi itanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021 Yasuwe: 1667

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya RURA rigaragaza ko MTN RwandaCell Plc ihawe igihe cyo kuba yakemuye ibibazo biboneka mu Mujyi wa Kigali cyo kugeza ku wa 29 Ukwakira 2021, na ho mu bindi bice by’Igihugu ikazaba yabikemuye bitarenze taliki ya 30 Ugushyingo 2021.

RURA ivuga ko muri icyo gihe yatanze MTN nidakemura ibyo bibazo izafatirwa ibihano.

Inama y’Ubutegetsi ya RURA yagize iti: “MTN RWANDACELL PLC igomba kubahiriza amabwiriza N ° 006 / R / STD-QoS / ICT / RURA / 2019 yo kuwa 30/01/2019 igenga ireme rya serivisi za serivise zigendanwa mu gihe ntarengwa cyatanzwe… Icyo igihe ntarengwa nikirenga, haziyongeraho ibindi bihano bigomba gukurikizwa ako kanya, harimo ibihano by’amafaranga.

Hashize iminsi myinshi MTN inengwa cyane gutanga serivisi mbi yaba mu guhamagara no kuri Interineti yayo ndetse nayo ikabyemera isaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Abafatabuguzi ba MTN ntibahwemye kugaragaza ko kubona ihuzanzira (network/réseau) bigorana, rimwe na rimwe wahamagara umuntu bakakubwira ko nomero itabaho kandi isanzwe ikoreshwa cyangwa mwaba murimo kuvugana bigacikagurika.

Ingingo ya 19.2 y’uruhushya rwahawe MTN RWANDACELL PLC isaba uwahawe uruhushya gutanga serivisi ubudahwema, amasaha makumyabiri n’ane (24) ku munsi mu minsi irindwi (7) igize icyumweru, usibye mu gihe habaye ibihe bidasanzwe, cyangwa aho uwahawe uruhushya yakiriye uruhushya rwanditse rwabanje gutangwa n’ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa byo guhagarika itangwa rya serivisi zemewe.

RURA yatangaje ko mu kubazwa kwabaye ku wa 23 Nyakanga 2021, MTN yemeye ko hakiri icyuho mu kunoza imikorere ku ngingo zimwe na zimwe, bikagira ingaruka mu buryo abakiliya babona serivisi.

Ikindi kandi, byaje kugaragara ko MTN Rwanda yarenze ku ngengabihe yo gukemura ibibazo yagaragarijwe muri serivisi mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere, byagaragajwe mu ibaruwa yo ku wa 9 Mata 2021.