Print

Kigali: Kwikingiza Covid-19 ku bafite imyaka igeze kuri 18 byatangiye ku bwitabire bwo hejuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021 Yasuwe: 686

Iki cyiciro cyatangiranye n’umujyi wa Kigali kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi.

Nkuko amafoto yafatiwe ku masite atandukanye yabigaragaje,abakiri bato bitabiriye ku bwinshi iyi gahunda yitezweho gutanga umusanzu wo kurandura Covid-19 mu Rwanda bigatuma gahunda zose zongera gukora nta nkomyi.

Iki cyiciro gishya cyo gutanga urukingo mu buryo bwagutse gitangijwe mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19, bikaba bizatuma mu Mujyi wa Kigali abafite imyaka 18 no hejuru yayo barenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Hateguwe site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Hazakomeza kandi gahunda yo gukingirira mu rugo abafite imbogamizi zituma batagera ahasanzwe hakingirwa nk’abageze mu zabukuru bafite intege nke, abagore bakuriwe, abafite ubumuga n’abandi.

Abantu babonye dose yabo ya mbere y’urukingo muri uku kwezi, bo bazasubira ku bigo nderabuzima nyuma y’iminsi yagenwe kugira ngo bahabwe dose ya kabiri.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.