Ku wa Gatandatu nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine.
Kimenyi Yves yatawe muri yombi nyuma y’aho ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.
Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.
Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.
Ati “Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”
Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakunzi be by’umwihariko abizeza ko amakosa nk’ayo yaguyemo atazongera.
Aba barekuwe nyuma yo gutanga amande baciwe ndetse abandi 3 bari kumwe na Kimenyi muri ibi birori polisi yavuze ko bagishakishwa.