Print

Volleyball: Umutoza w’ikipe y’igihugu yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha mu gikombe cy’Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2021 Yasuwe: 459

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, yongeye kubagabanya, asigarana 17 mu bagabo na 15 mu bagore, aba akaba ari bo bazavamo 14 ba nyuma bazakina Igikombe cya Afurika.

Abakinnyi batatu basezerewe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore ni Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith mu gihe batatu batazakomezanya n’abandi mu bagabo ari Muvara Ronald, Gisubizo Merci, Mukunzi Christophe na Musoni Fred wari witabajwe nyuma.

U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy’abagabo hagati ya tariki ya 6 n’iya 15 Nzeri mu gihe icy’abagore kizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Abakinnyi 15 basigaye mu bagore ni: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.

Abakinnyi 17 basigaye mu bagabo ni: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.