Print

Bibiteye agahinda! Umugore yapfushije abana 5 mu mpanuka y’inkongi y’umuriro ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 August 2021 Yasuwe: 2111

Inkuru y’urupfu rw’aba bana ikomeje kuriza abantu benshi bakoresha imbuga nkoranya mbanga, bose basabira uyu mubyeyi ku Mana imbaraga zo kunyura muri ibi bihe bitoroshye ari kunyuramo.

Mu mamakuru dukesha ikinyamakuru Ghana news gitangaza ko , “ ku wa gatanu w’icyumweru cyashize mu masaha y’igitondo,uyu mubyeyi usanzwe urera aba abana 5 wenyine witwa Sabrina, yavuye murugo rwe agiye kuzana inshuti ze mu kirori k’isabukuru ye y’amavuko .Agarutse asanga inzu ye yaka umuriro yarimo abana be bose ukwari 5.”

Amakuru avuga ko umuriro watangiriye mu igorofa rya kabiri ry’inyubako iri mu burasirazuba bwa St Louis hakurya y’ikibuga cy’ishuri ribanza rya Annette Harris.

Umukuru wa Polise wo muri ako gace yatangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ubwo bazaga kuzima iyi nkongi basanze abana 4 bamaze kwitaba Imana , umwe wari usigaye ari muzima ajyanwa mubitaro ari naho yaguye. Aba bahitanwe n’inkongi y’umuriro harimo uwitwa Loyal Dunigan w’imyaka 2, Jabari Johnson w’imyaka 4, impanga z’imyaka 7 Nevaeh na Dunigan hamwe n’imfura ye yitwa Deontay Dunigan w’imyaka 9.

Refe:ghananewss.com