Print

Menya ibanga rikomeye utari uzi riri mu gusomana ku munwa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 August 2021 Yasuwe: 2140

Abahanga mu by’imibereho ya muntu, imihindagurikire y’imico n’imibanire bemeza ko iminwa ari cyo gice kigaragaza cyane uko umuntu yiyumva by’umwihariho mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kidashobora guhishwa. Ibindi iyo yambaye imyenda irabikingiriza.

Ibyo bituma iyo ari kumwe n’uwo afitiye amarangamutima ari yo akunze gukoresha, uko begerana umwe akarushaho gushaka gukoza iminwa ye ku y’undi bikarangira basomanye.

Ni umwihariko ku bantu kuko nta zindi nyamaswa zibikora neza nkabo. Zo iyo zagiriranye amarangamutima hari ukuntu ziyegerezanya imwe igakurura impumuro y’indi ikoresheje amazuru gusa bikaba bihagije.

Umwarimu muri Kaminuza ya Nevada, William Jankowiak, yabwiye BBC ko umuntu we adafite ububasha buhagije nk’ubw’inyamaswa bwamufasha gukurura ibyo byiyumviro bya mugenzi we, ikaba impamvu ituma iyo ashaka kubikurura amwegera bagasomana.

Yakomeje agira ati “Uko amwegera cyane ni ko arushaho gushaka kumusoma.”

Jankowiak yasobanuye ko uko umuntu yambara imyenda myinshi bigira uruhare mu kuba uwo basomana yabishaka cyane. Ni mu gihe abari kumwe batambaye badakunze kugirirana irari ryo gusomana.

Ati “Itandukaniro ritangaje, wibutse ibyo navuze ukareba nk’abahigi n’abandi baba mu mashyamba batambara uzasanga badasomana.”

Yavuze ko bituruka ku kuba ibice by’umubiri bigaragaza ibyiyumviro hafi ya byose biba biboneka, nyamara wakwambara hagasigara haboneka umunwa gusa.

Hagaragazwa ko kuva mu myaka 3.500 ishize gusomana ku munwa byabagaho. Mu mico imwe n’imwe byagizwe ikizira ahandi bikemerwa bikazongera gucika bitewe n’abayoboye amatwara yaho.

Si abakundana basomana ku munwa gusa kuko n’umubyeyi ashobora gusoma umwana we. Bikunze kubaho kenshi nk’iyo akiri muto.

Refe:elcrema.com