Print

Abafana ba Arsenal bakoreye urugomo umutoza Arteta ukomeje kwitwara nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2021 Yasuwe: 1779

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umutoza Arteta yazengurutswe n’aba bafana bari bariye karungu baramutuka karahava.

Aba bafana bumvikanye bari gusaba uyu mutoza kubavira mu ikipe kuko ayigejeje habi hashoboka.Arsenal iri ku mwanya wa 19 n’umwenda w’ibitego 4 ndetse nta nota cyangwa igitego irabona.

Ku cyumweru,nibwo Arsenal yatsinzwe ku mukino w’umunsi wa 2 wa Premier League na Chelsea ibitego 2-0 bya Romelu Lukaku na Reece James.

Nu ubwa mbere mu myaka 118,Arsenal irangije imikino 2 ya shampiyona itsinzwe ndetse itinjije igitego ariyo mpamvu bamwe mu bafana bari ku kibuga bavugirije induru abakinnyi.

Aba bafana bakimara kuzenguruka imodoka ya Arteta baramubwiye bati “Tugirire impuhwe wegure.”

Abashinzwe umutekano bahise bahagera birukana aba bafana bafasha Arteta gutaha mu rugo.

Icyakora,Arteta ntiyigeze asubiza aba bafana bari barakaye ahubwo yakoresheje ihoni kugira ngo bave mu nzira bamureke atahe.

Uwashyize hanze ayo mafoto yanditseho ati “Uyu musaruro ntabwo ari mwiza.”Iyi videwo yahise irebwa n’abantu 9,000 mu gihe gito hanyuma abandi 700 batanga ubutumwa.

Umwe mu barebye iyi videwo yagize ati “Bakoze neza Arteta nagende.”Icyakora abandi bavuze ko Arteta akwiriye kwirukanwa ariko bidakwiriye ko asagarirwa n’abafana kuri ruriya rwego.