Print

Afghanistan: Joe Biden ati ’Dusoje vuba kurushaho, byarushaho kuba byiza’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 661

Yagize ati: "Dusoje vuba kurushaho, byarushaho kuba byiza".

Ingabo zimwe z’Amerika zamaze gukurwa muri Afghanistan, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika - nubwo ibyo bitagize ingaruka ku bikorwa byo guhungisha.

Kugeza ubu abantu batari munsi ya 70,700 ni bo bamaze guhungishwa n’indege bakurwa mu murwa mukuru Kabul, wafashwe n’aba Taliban mu minsi icyenda ishize.

Izo ntagondwa zamaganye uburyo ubwo ari bwo bwose bwatuma iyo tariki ntarengwa yongerwa.

Perezida Biden yagize ati: "Aba Talibani bakomeje gufata ingamba zo gufasha gukurayo abantu bacu". Yongeyeho ko amahanga azacira urubanza (azajora) aba Talibani agendeye ku bikorwa byabo.

Ati: "Nta n’umwe muri twe ugiye kwizera ibyo aba Talibani bavuga".

Perezida Biden yavuze ko ibikorwa byo guhungisha mu ndege bigomba kurangira vuba kubera ukwiyongera muri Afghanistan kw’inkeke itewe n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Yavuze ko uko Amerika yarushaho gutinda muri Afghanistan, hari "ibyago bikomeye kandi bikomeje kwiyongera by’igitero" cyakorwa n’umutwe wa IS.

Perezida Biden yabivuze nyuma y’inama y’abategetsi bo mu itsinda ry’ibihugu birindwi bikize rizwi nka G7 - rigizwe na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika, kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).

Muri iyo nama yabereye ku ikoranabuhanga ry’iyakure, abo bategetsi baganiriye ku makuba muri Afghanistan.

Ubwongereza n’ibindi bihugu by’inshuti z’Amerika byari byashishikarije Amerika kuguma muri Afghanistan kurenza tariki ya 31 y’uku kwezi kugira ngo hashobore gukorwa ingendo z’indege z’ubutabazi.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, wari uyoboye iyo nama, yavuze ko Ubwongereza buzakomeza guhungisha abantu "kugeza ku gihe cya nyuma".

Yashishikarije aba Talibani kwemerera Abanya-Afghanistan kuva mu gihugu na nyuma y’itariki ntarengwa.

Perezida w’akanama k’Uburayi Ursula von der Leyen yavuze ko abategetsi bo muri G7 "bemeye ko ari inshingano yacu ishingiye ku gushyira mu gaciro gufasha Abanya-Afghanistan no kubaha ubufasha bwinshi bushoboka uko bizadushobokera".

Ku kibuga cy’indege cya Kabul hari abasirikare b’Amerika bagera hafi ku 6,000 n’abasirikare b’Ubwongereza barenga 1,000 barinze icyo kibuga, bakanafasha mu bikorwa byo guhungisha abanyamahanga n’Abanya-Afghanistan bujuje ibisabwa.

Hari n’abasirikare bacye bo mu bihugu binyamuryango bya OTAN/NATO, birimo nk’Ubufaransa, Ubudage na Turukiya.

BBC