Print

Abanyeshuri 250 bigaga mu kigo cyo muri Afghanistan baje kwigira mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 1139

Ni abo mu ishuri ryisumbuye ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

Shabana Basij-Rasikh warishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira "igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose".

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA.

Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by’igihe cy’amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

Abanya-Afghanistan bamwe bakomeje guhangayikishwa no kubona uko bahunga igihugu, kubera kugira ubwoba bwo kubaho ku butegetsi bw’aba Taliban. Ababarirwa mu bihumbi bamaze guhungishwa bajyanwa mu bihugu by’amahanga.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwabo bwa mbere hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bari barashyizeho ubwoko bw’amategeko akakaye ya kisilamu.

Hashize icyumweru kirenga bongeye kwisubiza igihugu, nyuma y’imyaka 20 yari ishize bahiritswe n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’iz’Amerika.

Hari nyuma y’ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001, byateguwe n’uwari umukuru w’umutwe wa al-Qaeda Osama bin Laden, wabaga muri Afghanistan.

BBC