Print

Gicumbi: Barwanye bashinjanya agasuzuguro umwe yica undi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 1163

Abagabo babiri bo mu Kagari ka Ruhondo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi barwanye umwe ashinja mugenzi we agasuzuguro bituma umwe apfira muri uwo murwano.

Amakuru dukesha Ukwezi aravuga ko uwitwa Habiyaremye Jean de Dieu ni we ukurikiranyweho kwica mugenzi we witwa Singirankabo Claver w’imyaka 34 y’amavuko nyuma y’iyi mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyagakiza mu Kagari ka Ruhondo mu Murenge wa Ruvune ho mu Karere ka Gicumbi aho aba bombi bari basanzwe ari abaturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko abarwanye bajyaga basuzugurana bikaba byaviriyemo umwe urupfu.

Ati “Barwanye saa tatu z’ijoro umwe avuye ahantu hari habereye ubukwe undi bivugwa ko yari avuye kunywa inzoga ahantu tutabashije kumenya, bikaba binavugwa ko kuba bararwanye byasembuwe no kuba barajyaga basuzugurana.”

Ngezahumuremyi Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahise bajya mu mudugudu aba bombi babarizwamo kugirango bamenye amakuru yimbitse.

Yakomeje avuga ko bafatanyije n’inzego z’ibanze bakomeje kugenda bigisha abantu babakangurira kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo abafitanye ibibazo bakajya bagana ubuyobozi bukabafasha.