Print

Harry Kane yahisemo kuguma muri Tottenham bituma Manchester City ishaka rutahizamu w’umunyabigwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 1384

Harry Kane yemeye ko agiye kuguma mu ikipe yamuzamuye Tottenham muri uyu mwaka w’imikino ariko afite agahinda kenshi kuko umuyobozi w’iyi kipe Daniel Levy yari yamusezeranyije ko azamurekura niyifuza kugenda.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 niwe City yari yashoyeho amaso yayo ndetse yatanze miliyoni 100 kuri we ariko Levy uzwiho guhenda cyane avuga ko ashaka 150 z’amapawundi.

Ibi ntibyoroheye City yaguze Grealish aya mafaranga ariyo mpamvu yazibukiriye ahubwo ikiyemeza gushaka Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 udasiba gutsinda ibitego.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Harry Kane atunguye abafana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu agira ati "Biratangaje cyane ukuntu abafana ba Spurs banyakiriye neza ku Cyumweru no gusoma ubutumwa banyoherereje bwo kunshyigikira mu cyumweru cyose.

Ngiye kuguma mu ikipe muri iyi mpeshyi ndetse nzitanga 100% kugira ngo mfashe ikipe kugera ku ntsinzi."

Umutoza wa Spurs,Nuno Espirito Santo yasamiye iyi nkuru hejuru n’ibyishimo ahita avuga ati "Inkuru nziza cyane,amakuru meza kuri buri wese kuko Harry kuva yaza mu ikipe yarakoze cyane kandi ibyo nibyo duha agaciro.Imyitwarire ye mu myitozo yari myiza cyane......Ubu birarangiye."

Uyu mutoza yahise avuga ko uyu Kane arabanza mu kibuga ku mukino wo kwishyura wa Conference League bazakina na Pacos de Ferreira yo muri Portugal yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Iyi nkuru ihise ituma rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo w’imyaka 36, abona amahirwe menshi yo kuba yakwerekeza muri Manchester City.

Iyi kipe ifite igikombe cya Premier League giheruka, irashaka rutahizamu ariyo mpamvu amahirwe menshi ari uko Cristiano Ronaldo ariwe ushobora kugurwa cyane ko ari kuboneka kuri miliyoni 28 z’amapawundi ndetse nawe akaba yifuza kuva mu Butaliyani.

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yahoze akinira ikipe ya Manchester United yakoreyemo amateka adasanzwe ndetse bamwe mu bafana bayo bamufata nk’umwami.

Umushakira amakipe amaze igihe avugana na Manchester City kugira ngo imugure aze kuyishakira ibitego dore ko nta rutahizamu ifite nyuma yo kugenda kwa Kun Aguero.

Ikinyamakuru L’Equipe kiri mu bivugisha ukuri cyane,cyavuze ko Ronaldo yamaze kwemera ibyo kwimukira muri City gukinana na bagenzi be b’abanye Portugal ari bo Bernardo Silva, Ruben Dias w’imyaka 24, hamwe n’umukinyi w’inyuma Joao Cancelo w’imyaka 27.

City irashaka guha Ronaldo umushahara yifuza, ariko ntiyiteguye gutanga igiciro cya miliyoni 28 z’amapawundi isabwa.