Print

Abanyeshuri 250 bo muri Afghanistan bahawe ubuhungiro mu Rwanda bahageze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 2327

Abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda aho bagiye gukomereza amasomo yabo mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Aba banyeshuri biga mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira "igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose".

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA.

Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by’igihe cy’amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

Kuwa 15 Kanama 2021, nibwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi bituma abaturage ba Afghanistan batangira guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.