Print

Umugabo yapfuye nyuma y’iminsi 2 gusa akoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 3413

Umugabo witwa Dominic Ssemwogerere uzwi cyane muri Uganda kubera akazi ke k’ubuganga,yakoze ubukwe bw’igitangaza kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize n’umukunzi we Josephine Namuju ariko ku munsi wakurikiyeho yakoze impanuka byarangiye imuhitanye.

Ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko Bwana Ssemwogerere, wari nyiri ibitaro byitwa Villa Maria Hospital biri I Masaka,yakoze impanuka ubwo yari atwaye impano babahaye mu bukwe mu rugo rwabo rushya.

Uyu mugabo yahisemo gukoresha moto mu gihe abarimo umugore we bakoresheje imodoka bimukira mu rugo rushya.

Uyu mugabo atwaye iyi moto mu muhanda,yagonze ikinogo imoto ye ita umuhanda igongana n’imodoka.

Uyu muganga yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitwa Mulago ariko nyuma y’umunsi umwe yaje gushiramo umwuka.