Print

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 504 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021 Yasuwe: 779

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abantu 10 bahitanwe na Covid-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo uba 1,048.

Abantu 84,740 ni bo bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa COVID19 mu Rwanda uyu munsi.

Batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,242,465 barimo 481,097 bamaze guhabwa doze zombi.

Abarwayi bashya babonetse ni 504 bangana na 4% by’ibipimo mu gihe hapfuye 10.Abasezerewe ni 11.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 FM).

Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.