Print

Afghanistan: Haburiwe ko hashobora kuba igitero cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Kabul

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2021 Yasuwe: 496

Amerika, Australia n’Ubwongereza byaburiye abaturage babyo. Abamaze kugera hanze y’icyo kibuga bagiriwe inama yo kuhava ako kanya.

Kugeza ubu abantu barenga 82,000 ni bo bamaze guhungishwa n’indege bakurwa mu murwa mukuru Kabul, yigaruriwe n’aba Taliban mu minsi 10 ishize.

Ibihugu birimo kwihutira guhungisha abantu mbere y’itariki ntarengwa ya 31 y’uku kwezi kwa munani.

Abantu babarirwa mu bihumbi baracyategerereje mu kibuga cy’indege no hanze yacyo, bizeye guhungishwa n’indege bakava mu gihugu.

Aba Taliban bamaganye kongera icyo gihe ntarengwa, ariko basezeranya ko bazemerera abanyamahanga n’Abanya-Afghanistan kuva mu gihugu nyuma y’itariki ya 31 y’uku kwezi, nkuko bivugwa n’umunyamabanga wa leta y’Amerika Antony Blinken.

Ku wa kane, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia Marise Payne yagize ati: "Hari inkeke ikomeje kubaho kandi yo ku kigero cyo hejuru cyane y’igitero cy’iterabwoba".

Ni nyuma yuko hari hashize amasaha ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika bibwiye abari ku miryango ya Abbey Gate, East Gate cyangwa North Gate yo ku kibuga cya Kabul "kuhava aka kanya".

Ubwongereza na bwo bwagiye inama nk’iyo, busaba abantu "kuhava bajya ahantu hatekanye no gutegereza indi nama bagirwa".

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza byavuze ko uko umutekano umeze muri Afghanistan "bigihindagurika cyane", byongeraho ko hari "inkeke ikomeje kubaho kandi yo ku kigero cyo hejuru y’igitero cy’iterabwoba".

Nta na kimwe muri ibyo bihugu cyatanze amakuru arenzeho kuri iyo nkeke ku mutekano.

Mu ijambo rye ku wa kabiri, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ibikorwa byo guhungisha abantu mu ndege bigenzurwa n’Amerika bigomba kurangira vuba kubera inkeke ikomeje kwiyongera y’igitero cy’umutwe wiyita leta ya kisilamu muri Afghanistan.

BBC