Print

Manchester City igeze kure ibiganiro na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2021 Yasuwe: 887

Ikipe ya Manchester City yamaze kwemera ko igiye gushaka umunyabigwi Cristiano Ronaldo kugira ngo ayikinire imyaka 2 ndetse imwishyure akayabo k’ibihumbi 230 by’amapauwundi ku cyumweru.

Nyuma yo kunanirwa kuzana rutahizamu wa Tottenham,Harry Kane,ikipe ya Manchester City yabonye ko bitayorohera kugera ku ntsinzi igendera kuri Gabriel Jesus wenyine ariyo mpamvu ihanze amaso Cristiano Ronaldo.

Icyakora amakuru aravuga ko City idashaka kwishyura miliyoni Juventus yifuza ku mwaka umwe Cristiano Ronaldo asigaje aho ishaka miliyoni 25 z’amapawundi.

Byavugwaga ko Juventus yifuza ko bayiha rutahizamu Gabriel Jesus kugira ngo nayo irekure Cristiano Ronaldo ariko Guardiola yabyanze.

Ronaldo w’imyaka 36, yavuze ko yifuza guhindura shampiyona ariyo mpamvu umushakira amakipe,Jorge Mendes yamushakiye umwanya muri City kuri miliyoni £25.

Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus iheruka kunganya na Udinese ibitego 2-2,byatumye benshi bashidikanya ku hazaza he muri iyi kipe.

Nubwo bivugwa ko Paris Saint-Germain ishaka Ronaldo nyuma yo kunanirwa kugumana Kylian Mbappe,amahirwe menshi yo kumwegukana arahabwa Manchester City.

City imaze kugura umukinnyi umwe Jack Grealish yatanzeho miliyoni 100 z’amapawundi gusa yashakaga Harry Kane kuri miliyoni 100 z’amapawundi ntibyakunda.