Print

Umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Radio Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 August 2021 Yasuwe: 2026

Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

N’ibirori byabereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

Gatera yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko we na Mukarugamba bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

Yagize “Ni iby’agaciro kandi birashimishije, ubu mu mategeko ndi umugabo ufite umugore. Mu myaka umunani tumaranye twagiranye ibihe bidasanzwe, birashimishije cyane kuba nsezeranye n’uwo nkunda.”

Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y’amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021 nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.