Print

Cristiano Ronaldo yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2021 Yasuwe: 1311

Ikipe ya Manchester City iri mu biganiro byo gusinyisha umunyabwigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo nyuma y’aho Jorge Mendes abwiriye Juventus ko ashaka kwigendera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,Ronaldo yabyukiye mu myitozo ya Juventus ayimaramo igihe kigeze ku isaha arangije asezera kuri bagenzi be ababwira ko atazongera guhurira nabo mu ikipe.

Umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri nawe yemeje ko Cristiano Ronaldo yamaze kumusezeraho.

Ati "Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w’ejo tuzakina na Empoli.

Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y’imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.

Ronaldo w’imyaka 36 ntiyiteguye gukinira Juventus mu mpera z’iki cyumweru kuko agiye gutegereza ko Manchester City imusinyisha amasezerano y’imyaka 2.

Ronaldo ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano I Turin ndetse iyi kipe yo mu Butaliyani yavuze ko umwifuza agomba kwishyura miliyoni 25 z’amayero (£21.3 z’amapawundi) aho bizayifasha kwikuraho akayabo ka £500,000 yahembwaga.

Juventus ntirakira ubusabe bwa City kuri Ronaldo ndetse hari inzira ndende kugira ngo aya makipe yumvikane mbere y’uko isoko rifungwa kuwa kabiri.

Sky Italia ivuga ko City yifuza guha Ronaldo amasezerano y’imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba miliyoni 12.8 z’amapawundi ku mwaka.