U Rwanda ruri kuvugana n’amakipe atandukanye mu Butaliyani kugira ngo yamamaze "VISIT RWANDA"nkuko rusanzwe rukorana na PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rushyira hanze gahunda iteganyijwe yo Kwita Izina abana b’ingagi 24,nibwo hanatangajwe ko hari amakipe yo mu Butaliyani yifuza gukorana n’u Rwanda mu kwamamaza "VISIT RWANDA"
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier,Yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati yarwo n’amakipe yo mu Butaliyani atatangajwe ayo ariyo, nayo yifuza kwamamaza Visit Rwanda.
Ati “Hari amakipe ari kuvugana n’u Rwanda arimo ayo mu Butaliyani nayo ashaka kwamamaza u Rwanda. Birerekana ko Visit Rwanda igenda itanga umusaruro.”
“Hari amakipe yandi ashaka ko twagirana ubufatanye bwo kwamamaza u Rwanda. Nabivuze ntanga urugero rw’uburyo abantu bamaze kubona imikoranire yacu na Arsenal na PSG. Agaseke karapfundikiye, tuzagafungura igihe kigeze.’’
yatangaje ko kuba u Rwanda rushyira amafaranga mu makipe yo hanze narwo rubyungukiramo kuko rubona ba mukerarugendo benshi.
RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire na Arsenal, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.