Print

Ama G The Black yahakanye yivuye inyuma Miliyari Bruce Melody yahawe na Food Bundle

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 August 2021 Yasuwe: 1859

Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye YAGO TV SHOW , aho yabajijwe abantu bamubeshye cyangwa se babeshye bagamije gutwika maze agaruka kubyamamare birimo Bruce Melodie uherutse gusinya kontaro ya miliyari, avuga ko ari ikinyoma. Mubandi yagarutseho harimo na Rocky uherutse kubeshya ko yakoze ubukwe.

Ama G yagaragaje ko Bruce Melodie amafaranga yavuze yasinyiye angana na miliyari ari ukubeshya agira ati“Bino byo kutubeshya ngo muri gutwika muri gutwika mwitwika bro! uri gutwika ariko uri no kwitwika, iyaba wabimenyaga”

Yakomeje agira ati: “Rocky yatubeshye ko yakoze ubukwe, yarabukoze? Ariko kuki mupfukirana ukuri”. Yabajijwe ikintu yahereyho asobanura ko ibya Rocky by’ubukwe byari ugutwika, maze byihuse asubiza agira ati: “Ni uko Amafoto yasohotse y’ubukwe bwa Rocky ahuye n’indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula. Iyo ni fact nayisubiraho nkayihagararaho”.

Yongeyeho ko ikindi yashingiraho ari uko atazi umugore we, mu gihe Rocky we umugore wa Ama G amuzi, atabiciye ku ruhande yamwise umutwitsi.

Yabajijwe undi wamubeshye cyangwa wabeshye abantu, abwira Yago ko ashaka kumuteranya n’abantu, cyokora bemeranya ko agiye kuvuga ibyo abo bantu babeshye ariko ntavuge amazina yabo. Yahise akomeza ati “Hari uwatubeshye ko yaguze apartement, nyiri inzu aravuga ati inzu yanjye abana bansajije ngo narayigurishije, yarayikodesheje ukwezi”.

Bruce Melodie ngo miliyari yavuze yasinye ni ukubeshya

Yakomeje avuga ku bijyanye n’abakomeje kugenda babeshya ko bagiranye amasezerano n’ibigo bikomeye bikabaha amasezerano y’amafaranga menshi. Aha yagize ati: “Ibi by’amakontaro byo ntabwo nabivugaho cyane ibintu birebire, ariko man ntaho ziriya kontaro zibaho man! Ntuzambeshye, bibaho umuntu ari kuza akaza akavuga ngo kampani nayikwamamariza, wowe urambwira ngo Nizzo kabose ngo yasinye ngo kontaro ya miliyoni 20 man? Niyo mpamvu njyiye nanjye gusinya tiriyari niba ari uko mushaka, ngo Melodie ngo yasinye miliyari man? Ingengo y’imari hahahaha ariko sha!”.

Bruce Melodie ubwo hatangazwaga ko yasinyiye miliyari uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center

Yakomeje avuga ko abantu nk’aba aribo bagiye gutuma abahanzi batazabona amafaranga, kuko hari abazagira ubwoba bwo kwegera abahanzi bavuga ko batabona ubushobozi, kuko wenda aherutse kumva inkuru z’abasinye amamiriyari kandi we wenda afite nka miliyoni 10.

Undi muntu wakane wamubeshye yavuze ko ari abantu bari mu gakundi kamwe, baherutse kuvuga ko bambaye ibinombe bambaye igice cya miliyoni. Yasabye abantu nk’aba kureka kubeshya rubanda!

Tariki 25 Kanama 2021 nibwo Bruce Melodie yatangiye gukorana na Food Bundles LTD, ikigo cy’ubucuruzi gikorera kuri internet, kigurira umusaruro abahanzi kikawugeza kw’isoko. Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, cyakora ntabwo yavuzweho rumwe cyane cyane ku imbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko ari ugutwika nk’ibimaze iminsi bikorwa muri Show biz.